KANDAGIRUKARABE, WAGIYE HE? UZAGIRE UGARUKE TURAGUKENEYE.
Ndabyibuka, icyorezo COVID-19 cyaraduteye KANDAGIRUKARABE uratabara; icyorezo kirangiye nawe uragenda, ariko njye mbona wari udakwiye kugenda kubera impamvu nyinshi:
None se, mu ngo iwacu dutashye tuvuye mu mihana, cyangwa mbere yo gufata amafunguro; iyo twavaga mu bwiherero, twakarabaga intoki dukoresheje KANDAGIRUKARABE; Iyo twageraga ahantu hateranira abantu benshi: Ndavuga ku isoko, ku ishuri, ku nzu y’Ubwami no ku rusengero; kuri Paruwasi no kwa muganga; ku Murenge, ku Karere, ku Ntara no muri za Minisiteri zose KANDAGIRUKARABE wabaga uhari;
Imbere y’amazu atangirwamo serivisi: Kuri butike no muri resitora, muri hoteli no mu tubari; ku mipaka dusohoka, tunagaruka mu gihugu, KANDAGIRUKARABE waradufashaga…Rwose, KANDAGIRUKARABE WAGIYE HE? Turacyakeneye kugira isuku ku ntoki no mu biganza, kandi ntacyagusimbuye. Indwara zikomoka ku mwanda zikomeje kuzahaza ibibondo n’abanyantege nke, zikomeje kandi no kugarika ingogo… wazagize rwose ukagaruka?
KANDAGIRUKARABE, amazi aragukumbuye kandi yiteguye kukwakira na yombi; isabune irungu ni ryose, iragutashya cyane kandi ngo yiteguye gufatanya nawe mu kudufasha kwisukura ibiganza. KANDAGIRUKARABE, ibihuha numvise by’impamvu zatumye wigendera nibyo? Numvise bavuga ngo burya wari waje biturutse ku gitutu cy’itegeko? Ngo ndetse ngo niyo mpamvu COVID yagenjeje make nawe ugahita wigendera… Niba ibyo numvise aribyo, byaba bibabaje.
KANDAGIRUKARABE rero, kuri ubu nugaruka, uzaze ku neza bidaturutse ku itegeko, cyangwa igitutu cy’indwara z’ibyorezo! Ahubwo uzagaruke biturutse ku myumvire y’abanyarwanda bamaze kumva neza AGACIRO K’ISUKU N’ISUKURA. Hano mu Rwanda, aho Sendika y’abakozi bakora imirimo y’isuku n’isukura (SYNTHA) ivukiye, ibintu biri guhinduka… Umuco mwiza w’isuku uri gusakara hose, ISUKU ikomeje kugenda ihinduka intego mu byiciro byose: abato n’abakuru, abakire n’abakene, abize n’abatarize, twese turagutegereje, dukeneye kunoza ISUKU nk’ISOKO Y’UBUZIMA.
Ugire ugaruke, turagukumbuye kandi muri SYNTHA twiteguye kuzakurwanira ishyaka uko dushoboye. Turambiwe guhora twivuza indwara zikomoka ku mwanda; kurwanya umwanda ni intambara ya buri wese, buri munsi ndetse. KANDAGIRUKARABE ngwino udufashe, ibintu birakomeye. Turagutegereje!
Yari inshuti yawe, MIGAMBI Ernest
Umuyobozi wa Sendika y’abakozi bakora imirimo y’Isuku n’isukura (SYNTHA) mu Rwanda.